Posts

Showing posts from January, 2021

URUKUNDO RW'IBANGA EP7

Image
  HIMa. and Colonel Ntaco Presents URUKUNDO💞RW'IBANGA  [The secret love]  ..  AUTHOR:Coroner Ntac o. .    duherukana ubwo Rukundo yari ahamagaye nimero yabonye kukabaruwa ka jeannette, ESE byagenze bite? Nticikwe....  Rukundo yagiye kumva yumva umuntu aramwitabye ariko yumva nijwi ryumukobwa...  Phone :hello !  Rukundo :hello too kona......  Atararangiza phone imuca mwijambo iti "Icyi sicyogihe cyiza cyokumbaza uwondiwe kuko unabimenye ntacyo byakumarira,.,...  Atarakomeza Rukundo ati"  none nigute navugana n'umuntu ntazi kandi we anzi?  Phone : nonaha ufite ibibazo byinshi byokumbaza,....  Atarakomeza Rukundo amuca mwijambo ati "none kuki uzinezako Mfite byinshi byo kukubaza ukaba urikunyima umwanya wokukubaza ?  Phone: ndabyumva urabifite ariko  ntamwanya Mfite wogusubiza ibibazo birumvikana nkibyo abana bato, ikindi kandi ntagihe gisigaye Icyi nicyo Gihe cyonyine dufite.....  Atarakomeza Rukundo num...

INKURU NSHYASHYA " kugera kure siko gupfa"

Image
HIMa. and Issa Khan presents Kugera kure siko gupfa . EPISODE 1 . . . Dutangiriye ahangaha: abantu bicaye mwishuri barimo kuganira umwe abwira undi ati murabona ukuntu amasomo yuyumunsi yaragoranye cyane undi aramusubiza ati cyane rwose njye nabibonye ubwo umwe ahita ahamagara ati Teta kumbi yitwa teta teta nawe ati ndakumva muvandi aramubwira ati urimo kubona ukuntu kaminuza itandukanye na secondary Teta ahita amusubiza ati kbsa biratandukanye cyane burikimwe umuntu arirwariza kuruhanderwe kwiga ntagahato karimo umuntu abarwana namafarangaye yishyura ntamubyeyi ubutegeka umwana ati jyakwishuri teta ahita avuga ati Anitha urabona ukuntu muri kaminuza harimo abahungu beza cyane anitha aramusubiza ati nibeza byahehe undi ati ubuse ushatse kuvugako ataribeza anitha aramusubiza ati nonese ndabesha reba utumodoka bose bazamo hano kwishuri nutuvatiure twa feke gusa ntanumwe wifitiye Lava 4 none urikubwirango nibeza teta ahita amusubiza ati kuzamumodoka nziza ntago aribyo bivuzeko umuntu arim...

URUKUNDO RW'IBANGA EP6

Image
  HIMa. and Colonel Ntaco presents URUKUNDO💞RW'IBANGA Ep6 [The secret love]  .. ..  Still #NTACO  ..  Duherukana ubwo Rukundo yari atangiye gusoma agapapuro, ESE yasanzeho iki ?  Rukundo, muhungu nakunze, ESE uri amahoro ?  Nubona akakandiko, uzamenyeko tutacyirikumwe kandi ntarihafi yawe nkuko wabishatse,  Iteka niteka nifuzaga kukuba iruhande, ariko kuko washakagako nkushinguka imbere nabonye kukwihambiraho utanshaka ntacyo byanyungura uretse kunshengura umutima, nagerageje gukora ukonshoboye ngo nkurinde guhungabana, nkufasha muribyinci ariko Ibyobyose ntiwabirebyeho, ahubwo wanjombaguye ibisongo mugisebe, nsanganywe, nabonye kuguhora iruhande nkuhoza kunkeke yurukundo bikubangamira mpitamo kubahiriza amahitamo yawe nkuha umwanya, gusa Ibyobyose nakoze nruzabindenganyirize nabiterwaga n'urukundo,  Urabeho rukundo rudashoboka, yari uguhoza kumutima Nyirarukundo jeannette.  ..  Rukundo yarangije gusoma urwandiko amarira yamurenze ...

UMUTIMA WA MUSHIKI W'UMUNTU EP7

Image
  HIMa. and Issa Khan presents UMUTIMA WA MUSHIKI W’UMUNTU — End Sinzi impamvu ibyo bitekerezo byanje mu mutwe. Byashoboka ko wenda nari ntewe ubwoba no kuba byavamo impanuka nkabura Delice nk’uko nabuze mukuru wange. Natekereje ko hagati ye n’uwo mwana yari atwite haba harimo umwe uje gusimbura mukuru wange cyangwa Imana ikaba bombi igiye kubamperamo umugisha nka kumwe yabikoreye Yobu wo muri Bibiliya. Mbonye muganga agiye kwinjiza akandi mu dukoresho yari yazanye mpita nsakuza nti: “ba uretse muga…” Aba aranyitegereje abona ko nagize ubwoba aba arambwiye ati: “Ni iminota mike bikaba birarangiye wigira ubwoba, yego kuba tubikora asinziriye hari amahirwe make ko hari igishobora kumubaho, ariko ibi bintu mbikoze igihe kirekire rwose ntakiri bube.” Mba nibutse ya magambo Kami yambwiye, muganga nawe mbona akomeje ibyo yari arimo ariko noneho nari maze gufata umwanzuro: nari maze kubona ko nindamuka nkoze iryo kosa uretse kuba Delice atari kuzambabarira nange ubwange sinari kuzigera ni...

URUKUNDO RW'IBANGA EP5

Image
  HIMa. and Colonel Ntaco Presents URUKUNDO💞RW'IBANGA  [The secret love]   .. duheruka ubwo Jeanette yari avuze ikimuri kumutima, abwiye Rukundo ko amukunda, ESE byagenze bite? Reka tubirebe....  Jeanette arakomeza ati  "ñi ukuri nange sinzi ukobyaje, ndikubona bwambere numvise hari igihindutse mubuzima bwange, wakomeje kugenda ungaruka muntekerezo buri uko nkubonye, umutima Wange wahindutse icyicari cyawe, Rukundo muhungu mwiza ese wanyemerera bikaba impamo ?      Ibi byose yabivugaga amarira yamutembye kumutima akabivuga ari gusepfura ndetse yahobeye Rukundo cyane, yanararamye arikumureba mumaso, JEANNETTE ni umukobwa mwiza wuburanga ufite Taye nziza cyane, Nange ndamutse ndi Rukundo sinagotwa     Rukundo yari yatangajwe nibyo arikwibonera namasoye, ndetse arinokumva ibindi namatwiye yombi... Yakomeje kugirango ararota akajya yinkshagura ngo yumve ko yaba asinziriye ariko wp ntacybyatanga kuko ni maso.... Yakomeje kwitegerez...

UMUTIMA WA MUSHIKI W'UMUNTU EP6

Image
  HIMa. and Issa Khan presents   UMUTIMA WA MUSHIKI W’UMUNTU 7 Muganga aba aramukuruye amaguru ye ayerekeza imbere arebana n’agatebe twe twari twicayeho atangira kumukuramo imyenda yose numva ntewe isoni z’uko ntumye ubwambure bwa mushiki wange bubonwa n’abagabo babiri atazigera amenya. Sinzi akuma yafashe amwinjizamo numva mu mutima ndahindutse, numva mbaye neza nk’uko nari merewe umunsi mbura mukuru wange. Nabyiyumvisemo nk’aho ari ibintu byari bibaye uwo munsi, ahari impamvu nabyibukaga neza ni uko uwo umunsi mbura mukuru wange twari kumwe. Hari mu minsi mike intambara irangiye icyo gihe hari umutekano muke abantu bose wabonaga bafite ubwoba ko yakongera ikaba abandi barabaye ibiharamagara kuko bumvaga ntabikomeye bizaza birenze ibyo banyuzemo. Ahari nkeka ko mukuru wange na bagenzi be ari uko biyumvaga, uwo munsi mukuru wange yari yashatse kunyereka uburyo bashabika ibyo kurya mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo. Twagiye mu ijoro tumaze kurenga umupaka tugatangira gutambagir...

URUKUNDO RW'IBANGA EP4

Image
  HIMa. and Colonel Ntaco Presents URUKUNDO💞RWIBANGA EP4 [The secret love ]  . Aline yabonye ukuntu Jeanette ahoberanye na Rukundo ndetse bafatanye bikomeye, afuhe riramurenga, Agahinda hafi nokumusatura umutima, ntakindi yakoze uretse guhindukirana agahinda kavanze numujinya yigira munzu....  Rukundo we aho yari agihoberanye na Jeanette yabonye ukuntu Aline yagiye ameze nkumuntu mukuru ahita amenyako ababaye,  yagiye kwiyaka Jeanette ngo agekubaza aline icyo abaye ariko biba ibyo ubusa kuko Jeanette we yari yamukomeje bikabije...  Jeanette yakomeje kumva amerewe neza, akumva umubiri uguwe neza cyane yakomeje kwigumira mwisi idasanzwe arinako Rukundo amwiyaka ariko wp....  Bikomeje guhoberana nkiminota itari munsi ya 15 Jeanette yasutse amarira y'ibyishimo mugatuza cya Rukundo, ubwo Rukundo yafashe umwanya woguhoza umukobwa wabandi, birangira amuhojeje...  .  [18/12  3:10Pm]NTACO 🌾🌿🐂🚶 .  Ndumva ntameze neza rwose sinzi impamvu mukom...

UMUTIMA WA MUSHIKI W'UMUNTU EP5

Image
HIMa. and Issa Khan presents   UMUTIMA WA MUSHIKI W’UMUNTU 5 Mba ndamukupye nongera kwerekeza amaso kuri mushiki wange nari narakunze byo kwitangira ariko nkabanari ngiye kumutwara ikintu cy’agaciro mu buzima bwe.  Nibazaga impamvu agifata muri ubwo buryo kandi kuri nge ari nk’ishyano twikururiye bikanyobera.  Namusomye ku gahanga ndangije ndasohoka ntangira kwizengurutsa mu nzu mpengereza hanze ko nta muntu ushobora kuba yanyinjiranye simubone.  Uko nagendaga mpengereza hanze mu madirishya no ku muryango nongeye kwibukau nari mpagaze ku muryango w’inzu y'iwacu mu cyaro ababyeyi bacu binjira,  binjiye masura yabo ateye imbabazi, mu maso byagaragaraga ko ibyo bamaze kuganira atari byiza kuringe n’uwari umukunzi wange,  maze papa aba amfashe akaboko anjyana mu cyumba cyabo tukigezemo mpita nicara ku buriri ntega amatwi nk’umuntu wari utegereje kubwirwa inkuru yari kumaraa icumi.  Ariruhutsa aratangira ati:” Hari ibintu twabahishe kuko twabonaga atari ngo...

URUKUNDO RW'IBANGA EP3

Image
  HIMa. and Colonel Ntaco Present URUKUNDO💞RWIBANGA  [The secret love]  ..  ..  ..  ..  ..  still #NTACO  ..  ..  ..  ..  ..  EPISODE 3 .  Imvura ikomeye itwibutsa intambara mubuzima, gusaba Imana guhosha imvura ni amakosa akomeye, niyompamvu ngomba gushikama nkumugano, nkasaba Imana umutaka wokunyingira iyomvura.... Kumbe ibibyose ni Rukundo urikubyibwira mumutima nyuma yuko Aline amaze kumumenaho indobo yamazi mabi bakoropesheje muri wese  . .  Rukundo yahise ahaguruka nubwitonzi bwinshi, nagahinda kumutima, arangije areba Aline mumaso ati " Aline kuki ukoze ibi ?  Aline yarebye Rukundo agahinda karamwica kumutima ati" impamvu mbikoze ni uko ngukunda kandi nkaba nshaka kwirengagiza urwo ngukunda!  Byose yabivugiye mumutima ariko yajya gutobora ngo avuge bikamunanira bikabije arangije yiremamo akanyabugabo, yibibamo umujinya wumujinya w'umurandura nzuzi ati "ndavuzengo nshinguka imbere wakar...

UMUTIMA WA MUSHIKI W'UMUNTU EP4

Image
 HIMa. and Issa Khan presents UMUTIMA WA MUSHIKI W’UMUNTU 4 Ntibyatinze amasaha yaricumye bigeze mu ma saa saba twicaye mu cyumba cyange dutegereje ko baduhamagara ngo tuge ku meza kurya ibya saa sita barib guhisha. Dutangira gukina amakarita ariko twumvikanye ko uzajya atsindwa azajya aheka undi mu mugongo, Umukino wa mbere naje kuwutsinda. Mu gihe yari arimo aragerageza kumpeka ni bwo mushiki wange yinjiye tugira isoni ariko Delice akomeza kurwana n’uko najya ku mugongo we. Ubwo mushiki wange yarimo atureba yabuze ubuseka cyangwa  icyoyabuze icyo avuga, mba ndamubwiye nti: “Ese ko urimo kutureba nk’aho usanze duca inka amabere” Aransubiza ati: “Niba ari ibyo byerekana umunyamugi nzakomezak umunyacyaro.”  Aba ampereje terefoni arakomeza ati: “Mama Delice yahoze ahamagarat yawe.  Nari nayikenyereyeho igitenger kubera akazi kenshi kari aha sinayumvaga gusa twohereje ka Eric kujya kureba ku muhanda ko haba hari imodoka irimo kuza hano, ngo amuyobore.”  Mba ndasets...

URUKUNDO RW'IBANGA EP2

Image
HIMa. and Colonel Ntaco Presents URUKUNDO💞RW'IBANGA   EP2 [The secret love] ..  ..  Still #NTACO . Duherukana ubwo Jeanette yari ajyanye na Rukundo kwamusazawe kumushakira akazi, nyuma yokugerayo rero Rukundo yatunguwe cyane numukobwa yahasanze ariwe mwisengeneza wa Jeanette.... Turatangiye... Mwisengeneza wa Jeanette yagiye Kubona abona nyirasenge afashe ukuboko umusore baragiye.... Umukobwa yarafushye ahagarara nkipoto akurikiza amaso Jeanette na Rukundo akumva agize akantu kifuhe.....  Jeanette nawe yageze mumuryango arahindukira arebe umwisengenezawe ati "niko wamukobwawe ko utari kuza nibiki bigufatiye ahongaho ?  Umukobwawe wp ibyo arikubwirwa ntanakimwe arikumva ahubwo yibereye kure muntekerezo..... Jeanette arongera ati" yewe muko ntago urikunyumva ? Waje tukajya munzu ugakura ubujajwa aho,... Jeanette yabonye uwo abwira asa nufite ikibazo niko guhita asubira inyumanigihunga cyinshi aragenda akomanga kurutugu rwumukobwa ati "niko ali, Aline weee (kumbe ...

UMUTIMA WA MUSHIKI W'UMUNTU EP3

Image
HIMa. and Issa Khan presents   UMUTIMA WA MUSHIKI W’UMUNTU 3 Hari hashize umunsi umwe papa na mama basezeranye n’ubwo bari bashaje bumvise hari igikenewen bereke isi yose ko bagikundana.  Abana twabanje kutabishyigikira kuko twumvaga ari ibintu bidakenewe ariko kubera ko bari baraduteye ingabo mubitugu muri buri kimwe twari tugezeho, natwe nta kuntut kubatererana.  Nge na Delice na mushiki wange wankurikiraga twaricaraga tukabiteraho urwenya tubazanya niba mu ndahiro babasubirishamo kumurenge babonye ko atari ngombwa ko bavuga ko bazasazana kubera ko n’ubundi bari basazanye.  Uwo munsi Delice yari yaraye iwacu mu gitondo azindukira mucyumba cyange yishimye nk’ibisanzwe aba arambwiye:  “Mama arimo kuza hano!” Nti “Ngo! Umunsi mwereka invitation ko yambwiye koa  azaba afite akazi kenshi bigenze bite?” ati “Nyine ejo ubukwe buba yari afite akazi kenshi, ariko ubuntako afite, abonye ari ngombwa kuza gusura abakwe.”  Aba arasetse yanga kumbwira ko ikimuzany...

INKURU Y'URUHEREREKANE "URUKUNDO RW'IBANGA" EP1

Image
HIMa. and Colonel Ntaco Presents   URUKUNDO💞RW'IBANGA    [The secret love] ..  EPISODE1 .   Dutangiriye kumusore muto urimukigero Cyimyaka 23, arikwirukanka bikabije ahetse agakapu ka arsenal mumugongo, Umusore yarirukanse nigihunga cyinshi kumutima ariikuvuga ati... Mana nyagasani najyagahe koko....  .  Mukureba a barikwirukankana uwomusore ni umusore sore turimukigero Cyimyaka 17,18 gutyo,  bateje urusakumumujyi wose bagenda basakuza bati "mugifate mugifate ngicyo cha" izindi mbobo zari hakurya Gato zahise zitangatanga ziramugota zimushira hagati.... Umusore yaratakambye ati "nyamuneka musigeho nge ngenzwa namahoro muri iyi gisenyi yanyu"  imbobo zaramusetse zimuha inkwenene, Ewan zaramukwennye koko ndetse zimwe zinamuciragura mumaso, zahise zimufata ziramukurubana zimujyana mama hood yazo..... Zamugejejemo siramwambura ubundi ziramukubita, zimwambura imyenda yari yambaye ndetse nudukweto ubundi bimwambika imyenda nibikweto bisaje.......

UMUTIMA WA MUSHIKI W'UMUNTU EP2

Image
HIMa. and Issa Khan Presents UMUTIMA WA MUSHIKI W’UMUNTU 2 Nkimara kwinjira yahise anyaka umutobe wa Nyirangaramanari mfite mu biganza wari ugezemo hagatiku buryo yatekereje ko naje ndimo kunywaho. Gusa iyo aza kumenya ibyo nashizemo uretse no kunsoma ntiyari kunsekera na gato akimbona.  Yahise atangiza ikiganiro ati: “Icyo nkundira umuvandimwe ni uko abizi ko ntakiva mu rugo, ndabona anzaniye icyo Kunywa.” “Ndabizi ntaraba umuvandimwe ni wowe wabinkoreraga, ubu nyine ni ukwitoza inshingano za musaza w’umuntu.”  aba ashize ku munwa aragotomera numva mu mutima nifuje ko yamenyai ikinzanye akanyirukana, ariko byasaga n’ibyarangiye ahob bigeze nta gusubira inyuma kwari kuhaba. Yavanye ku munwa arandeba ngira ngo yabiketse,  arangije ati: “Ese ko utameze neza? André ibyabaye byarabaye nta mpamvu yo guheranwa n’amateka. Twishimire ibihe byiza twabigizemo dukuremo isomo ubundi ubuzima bukomeze.  Birantangaza ukuntu uba wanabaye ibintu byakurenze nk’aho ari wowe utwite iyi ...